Inka ya Kanyamashokoro (I) :

Mugabo ubwiriza inkuku umutima
Wa Rwisumbukuruzanyambo,
Inyamibwa mu nzu ya Rutajorwa,
Itarangaza intango y' ivure,
Ntibe mu nka ziheza hanze.

Ndavuga iyiriza ku ruhimbi,
Ikaba urusizi ruzira inshushyu!
Murerabana wa Rwambarangwe,
Izi no gutetura, si nkamirande,
Igira ibibindi bikaba amagana.

Ntubikeke ko ari iby' imwe!
Icya rushengura kirashikamye !
Hariho n' icy' imikondo utaterura,
Nyirabyo ntarushya ngo arasegenya !
Ukomye umutemeri ugashyiraho ingohe,

Ukamenya Ikunge ziri ku buriri!
Hari n' icyirirwa ku nteko,
Umugabo akunda gukorakoraho,
Intonganya zikaba nke ku mutima,
Hari n' icyitwa Semaryoha,

Ari cyo kivura ibishyimbo itara,
Hakaba n' icyogeye cy' imbonera,
Kibuza inkori gusharira!
Igira n' icyo umutindi yifuza,
Ngo ni cyo cyamurengereza icyi,

Igira n' icyarahiye kwicara ubusa,
N' ubu kironsa undi munoga!
Hariho n' icyo barindira umucanyi kwatsa,
Ngo kidashongera ku kagege,
Igira n' icyinigiri cy' ibitugu.

Gicambwa ngo gutegura inzu!
N' icyo bakubitiye ibimuri by' impu,
N' icyo bakotorera indushyi zabo.
Hari n' ikindi impagamabondo,
Bacumiraho imburuburu,

Ukamenya ari agaheto babanze!
Igira n' ubundi buryo mutazi,
Butereka intebe imbere y' uwaka!